CYAMUNARA RWANDA Ltd,sosiyete ya mbere mu Rwanda mu kugurisha hakoreshejwe ipiganwa ry’ibiciro “CYAMUNARA”imitungo yimukanwa n’itimukanwa y’ibigo bya Leta,imiryango idaharanira inyungu,amasosiyete y’ubucuruzi n’abantu ku giti cyabo,ibiherewe ububasha na sosiyete RWANDA ULTIMATE GOLF COURSES iramenyesha abantu bose babishaka kandi babifitiye ubushobozi ko kuwa gatanu taliki 21/11/2025 saa tanu z’amanywa (11h00’’) izagurisha mu cyamunara imitungo ikurikira:
- GENERATOR KVA 150 PERKINS
- IMASHINI ZITANDUKANYE
- IBIKORESHO BY’IGIKONI
- AMAPINE
- SCRAP Z’IBYUMA
Gusura iyo mitungo bikorwa buri munsi mu masaha y’akazi aho iherereye mu mujyi wa Kigali mu kigo RWANDA ULTIMATE GOLF COURSES i NYARUTARAMA ari naho cyamuanara izabera.
CYAMUNARA RWANDA IRIBUTSA ABAZITABIRA CYAMUNARA IBIKURIKIRA:
- Cyamunara izabera mu ruhame hakoreshwa gupiganisha ibiciro mu magambo.
- Uwitabiriye cyamunara asabwa kwishyura RWF 5000 yo kwiyandikisha.
- Uwifuza kugura muri iyi cyamunara asabwa kwishyura cash ingwate y’ipiganwa ya Miliyoni imwe (1,000,000RWF) aherwaho mukwishyura.
- Uguze ikinyabiziga asabwa kwishyura100% y’ikiguzi uwo munsi wa cyamunara.
- Utsindiye imitungo ntiyishyure ikiguzi cyose ingwate ye irafatirwa(ntisubizwa) kandi agatakaza uburenganzira kuri uwo mutungo ugasubizwa ku isoko.
- Uguze umutungo asabwa kuwutwara bitarenze uwo munsi atabyubahiriza agasabwa kwishyura amafaranga ibihumbi icumi (10,000 RWF) y’uburinzi buri munsi w’ubukererwe.
Ingwate y’ipiganwa isubizwa ako kanya cyamunara irangiye kubataguze. Ukeneye ibindi bisobanuro hamagara 0787334130 cg 0788822147

