Kamonyi: Cyamunara y’ishyamba ryeze rifite icyangombwa cyo gusarurwa Ku buso bwa m2 24,000

CYAMUNARA RWANDA Ltd,sosiyete ya mbere mu Rwanda mu kugurisha hifashishijwe ipiganwa ry’ibiciro “CYAMUNARA”imitungo yimukanwa n’itimukanwa y’ibigo bya Leta,imiryango idaharanira inyungu,amasosiyete y’ubucuruzi n’abantu ku giti cyabo;Ibiherewe ububasha na sosiye HUMURA TRADING LTD,iramenyesha abantu bose babishaka kandi babifitiye ubushobozi ko ku cyumweru  taliki 23/11/2025 saa munani z’amanywa (14h00”) izagurisha mu cyamunara umutungo ugizwe n’ishyamba riri kuri aderesi ikurikira:

VILLAGECELLSECTORDISTRICTPROVINCE
GITWABIHEMBERUGALIKAKAMONYIAMAJYEPFO

Gusura uwo mutungo bikorwa buri munsi mu masaha y’akazi aho uherereye havuzwe haruguru.

CYAMUNARA RWANDA IRIBUTSA ABAZITABIRA CYAMUNARA IBIKURIKIRA:

  • Cyamunara izabera mu ruhame hakoreshwa gupiganisha ibiciro mu magambo.
  • Uwifuza kugura muri iyi cyamunara asabwa kwishyura ingwate y’ipiganwa ya Miliyoni (1,000,000RWF) CASH cg CHEQUE CERTIFIE mu mazina ya CYAMUNARA RWANDA Ltd aherwaho mukwishyura.
  • Uguze iryo shyamba asabwa kwishura 100% y’agaciro yatsindiyeho bitarenze umunsi wa cyamunara no kuritema (kurisarura)bitarenze iminsi irindwi ikurikira uwo cyamunara yabereyeho.
  • Utsindiye umutungo ntiyishyure ikiguzi cyose ingwate ye irafatirwa (ntisubizwa) kandi agatakaza uburenganzira kuri uwo mutungo ugasubira ku isoko .
  • Ingwate y’ipiganwa isubizwa ako kanya cyamunara irangiye kubataguze

Ukeneye ibindi bisobanuro baza 0787334130/0788822147

cyamunara

Attachment

Scroll to Top