Itangazo Ry’isoko Ryo Kugemura Inka Z’amata Kubagenerwabikorwa 20

PRESBYTERIEN CHURCH OF RWANDA Mulindi kuwa 25/02/2026

EPR PAROISSE NYARUBUYE

PROJECT RW0553 EPR MULINDI

Email: E-mail: rw553mulindi@gmail.com

Tel: 0788762170/ 0788805545

ITANGAZO RY’ISOKO Nº007/CI/RW0553002025-2026

Isoko ryo kugemura inka z’amata kubagenerwabikorwa 20.

Ubuyobozi bw’ itorero Presbyterienne mu Rwanda,Prebytery ya Zinga, Paroisse Nyarubuye ifite Umushinga RW0553 EPR Mulindi uterwa Inkunga na Compassion International mu Rwanda,buramenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko hari isoko No0007/CI/RW0553/26 ryo kugura no gutanga inka 20 kubagenerwabikorwa babarizwa kuri uwo mushinga.

ABIFUZA GUPIGANIRA IRI SOKO BAGOMBA KUBA BUJUJE IBI BIKURIKIRA 

  • Ibaruwa yandikiwe ubuyobozi bwa EPR Paroisse Nyarubuye isaba isoko.
  • Facture Proforma igaragaza igiciro cy’inka imwe n’igiciro mbumbe cyose.
  • Kuba afite inimero y’ umusoreshwa (TIN Number )naTVA.
  • Kuba afite Registre de Commerce.
  • Kuba nta deni afitiye ikigo gishinzwe imisoro n’ amahoro (Rwanda revenues authority 
  • Kuba nta deni afitiye ikigo cy’ubwiteganirize mu Rwanda(RSSB).
  • Kuba asanzwe akora iyo mirimo neza afite ibyemezo 3 byaho yagemuye inka biriho umukono wa notaire .
  • Kuba afite icyemezo cya Bank kigaragaza ko afite ubushobozi bwo gukora iryo soko.
  • Kuba azishyurwa kuri OP izigamiwe muri Banki ya Kigali nyuma yo kurangiza Imirimo.
  • Kuba afite Akamashini gasohora Billing Receipt yemewe n’ikigo RRA.
  • Photocopie y’Irangamuntu ya nyiri company.

N. B :Abifuza gupiganira iryo soko banyuza amabaruwa yabo asaba isoko ku emails: rw553mulindi@gmail.comagatanga copy kuri email Cuwase@rw.ci.org;idatanzwe hose iba imfabusa, kandi kwakira amabaruwa asaba biratangira none tariki 25/02/2026 bizarangira kuwa 11/03/2026 saa kumi nimwe(17h00). Kureba abapiganwe no gutangaza uwatsinze ku mugaragaro bizaba mu ruhame kuwa 12/03/2026 saa 10h00 . uzatsindira iryo soko azamenyeshwa mu nyandiko igihe cyo gusinya amasezerano y’isoko.

Bikorewe i Mulindi, kuwa 25/02/2026

Umuyobozi w’ itorero EPR Paroisse Nyarubuye

Rev.Pst NSHIMIYIMANA Jean Claude

 I.ISOKO RIPIGANIRWA

No 007/CI/RW0553/26: KUGURA NO GUTANGA INKA 20.

II.IBIZAPIGANIRWA

Imbonerahamwe ikubiyemo ibizacyenerwa mu kugura inka zo koroza abagenerwabikorwa 20 b’umushinga RW0553 MULINDI

NoURUTONDEUMUBAREPUPT
1Inka zujuje amabwiriza ya GIRINKA20
2Nilzan and/or Albendazole 2500mg40
3Acaracides (Amitraz 12.5%) and/or flumethrin 2-3%20
4Mineral block(Ca,P)20
5Sprayer pumps20
6Inkuyo acaricide20
7Phenylbutazone20
8Oxytetracycline 20% 100ml40
9Peni streptomycine 20/2040
10Vitamines+ Oligoelements20
11Opticlox for treating eye infections and associated symptoms32
12Calciject (Calcium for injection)20
Total

Inka yorozwa igomba kuba irangwa n’ibi bikurikira:

  1. Kuba ari ishashi ;
  2. Kuba ari inka ya kijyambere ivanze ku kigero cy’amaraso kuva kuri 50% kuzamura byemejwe na RAB
  3. Kuba ifite amezi abarirwa hagati ya 18 na 30 y’amavuko ;
  4. Kuba ifite igikuriro cyiza, ipima ibiro 220- 250.
  5. Kuba ihaka kuva ku mezi atanu (5) kuzamura;
  6. Kuba nta ndwara cg ubundi busembwa igaragaza kandi yarasuzumwe indwara ya makore;
  7. Kuba yambaye iherena riyiranga ryatanzwe cyangwa ryemewe na RAB.
  8. Kuba nta bimenyetso by’uburwayi igaragaza;
  9. Kuba zaguriwe mu gice cy’iburasirazuba zimenyereye ikirere cyaho;
  10. Kuba inka ifite ubwishingizi (assurance/insurance) nibura mu gihe kingana n’umwaka;
  11. Kuba yemera ko Inka yagira ikibazo mu minsi cumi n’itanu nyuma yo kuzitanga azayisimbuza kandi akazishyurwa hakuweho 20% azishyurwa nyuma y’iyo minsi isoko rirangiye neza.

Ibirebana na Tekiniki

Isoko rigamije kugemurira RW0553 MULINDI inka z’amashashi y’imvange 50% no kuzigeza kuba generwabikorwa bazo ku kicaro cy’umushinga RW0553 EPR MULINDI mu mudugugu wa Kibimba , akagali ka Kagese, Umurenge wa Nasho mu karere ka Kirehe hubahirijwe ibi twavuze haruguru

logo 1084688216

Attachment

Scroll to Top